 |
|
 |
1. Isomere ubuhamya bwa Pastor Desiré Habyarimana

Past. Desire/ADEPR KICUKIRO SHELL
Nitwa Habyarimana Desire ndi umugabo wubatse urugo hamwe na Kiyange Adda- Darlène, dufite abana babiri Divin na Dan nkora umurimo w’ Ubushumba nkorera umurimo w’ Imana mw’ itorero rya ADEPR (Association des Eglises Pentecôtistes au Rwanda) Kicukiro- Rwanda. Navutse ku babyeyi 2 ariko babanye mu buryo butemewe n’amategeko kuko batari bakijijwe, hanyuma Mama yatinze gutwita amara hafi imyaka 5. Uko gutinda kubyara byamuzaniye ingaruka nyinshi zirimo gukubitwa cyane kuko Papa yanywaga inzoga nyinshi cyane, ari umusinzi ukomeye, ntacyo amarira umuryango kandi akabyara buri gihe. Ibyo byatumye Mama yiyahuza inzoga n’itabi ngo arebe ko yagira amahoro ariko ntayo yari afite kuko nta mahoro y’ umunyabyaha. Mama aho atwariye inda nyuma y'imyaka 5 yamumereye nabi, avira ku nda bituma kwa Muganga bamubwira ko nta mwana uri mu nda. Hageze kubyara ababyeyi baramuherekeje ngo bagiye kureba kuko bari bazi ko nta mwana uri mu nda, ari inda y’ibitekerezo ariko agiye kubona abona abyaye umwana ariwe jyewe, niyo mpamvu nitwa Desiré kuko bambyaye banshaka cyane hanyuma banyita Habyarimana kuko bambonye ku bw’ Imana barahebye urumva ko ari uwavutse ku bw’ Imana nyine. Bibiliya ivuga ngo utaraba urusoro munda ya Mama wawe nari naragutoranije kuba umuhanuzi uhanurira amahanga Yeremiya 1:4-10 Dawidi nawe ngo iminsi yanjye wayimenye hatarabamo n'umwe kandi turi abo Imana yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu ngo tuyigenderemo. Ebefeso 2:10. Twabaga mu bukene bwinshi kuko ndibuka ko navukiye mu nzu y’ibyatsi kandi ubuzima bwacu bwari uguca incuro kuko tutabona ibyo turya. Nakuranye umubabaro mwinshi kuko nta cyiza nabonaga iwacu, byahoraga ari induru no kurwana n’ubusinzi hamwe n’urugomo rutandukanye. Jye natangiye kwikorera umutwaro wo kurera abana 8 tuvukana ndi muto ku buryo bw'uko natangiye gucira incuro abo tuvukana mfite imyaka 9 byageze ku myaka 10 ntagishaka kubaho numva gupfa bindutira kubaho kuko nta rukundo rwa Mama cyangwa rwa Papa nigeze. Icyo gihe nasekaga ari uko nibagiwe kuko nabonaga nta burenganzira na bumwe mfite bwo kubaho, ariko muri icyo gihe natekerezaga ibyo kwiyahura bitewe n’umubabaro wari umaze kundenga. Niho Yesu yamfashe, abantu twari duturanye babwiriza ubutumwa ndakizwa aho hari 1986 nyuma maze gukizwa ntangira gusengera Papa na Mama nabo tuvukana. Nyuma y’imyaka 2 nkijijwe, Mama yarakijijwe Imana iramubohora, hashize indi umwaka 1 Papa nawe arakizwa, abana tuvukana bose barakizwa ahari umubabaro hahinduka ibyishimo, iwacu turasenga bigenda neza. Hanyuma Imana ibwira ababyeyi ko mu bana bafite batangamo kimwe mw’icyumi basanga ari jye bakwiye gutanga. Kuva icyo gihe nimutse iwacu njya kuba ku rusengero mbana n'abapasiteri. Aho hantu Imana yarahansanze ibwira byinshi ku buzima bwanjye, kuko kubana n’abakozi b’Imana bizana umugisha ukomeye cyane; buri gihe bansabiraga umugisha kuko nari umukozi w’Imana uhamagawe ari umwana kandi atanzweho kimwe mw’icumi. Ntibyatinze Imana itangira kuntuma ahantu henshi hatandukanye, ariko ubwo hari harabaye intambara i Burundi, aho twari dutuye ku buryo bw'uko buri bwoko bwarituranaga ubwo rero kugira Imana igutume mu bo mudahuje ubwoko wemere ugende wabaga uzi ko bishoboka ko utagaruka, ariko kuko wumviye Imana ukagenda Imana ikakurokora twarokotse impfu nyinshi kubw’ Umwami Imana twahaze amagara kugira ijambo ry’ Imana rivugwe, ariko Imana idufukisha ihema ryayo none turacyakorera Imana. Amen. Nyuma muri 1994 ntangira noneho ivugabutumwa ku mugaragaro tunyura ku mibiri y'abapfuye ariko tugakorera Imana. Ubwo nimutse aho nari ntumye muri Nord, Imana intuma muri Sud aho naho nahaboneye ukuboko kw’ Imana kuko kari akarere kaboshye cyane ariko twabonye impinduka ikomeye abantu barakizwa ntangura kuba encadreur w’abanyeshuli, nkabwiriza n’ abanyururu, abasirikare, abakozi ba leta benshi barakizwa cyane. Icyo gihe Imana yari yarampaye akazi ka leta mu bigo by’amashuri abanza (inspection cantonale) kugirango mbashe kubwiriza aba fonctionnaire bari muri ako gace kuko nta bantu bize baharangwaga ariko nahavuye hari abakijijwe benshi. Ariko Imana yari yarambwiye iti " singuhaye akazi kugira utungwe n’umushahara, ahubwo ni ukugira ngo ubwirize abantu bakizwe, ibindi nzagutunga uko byari bisanzwe." Ntabwo nigeze mpanga amaso umushahara ariko umugisha w’ Imana narawubonaga buri gihe. Iyo ukoze iby’ Imana neza nayo ikora ibyawe. Imana yaje kumbwira ko igiye kuntuma mu mahanga ya kure. Sinahise mbyemera kuko n'ubwo nari gukorera Imana, nibukaga umuryango nasize bari mu bukene bukabije nkagira agahinda, nkumva nzakorera Imana ariko nshaka n'uko abo bantu babaho ariko bimwe mu byo nifuza gukora Imana yarabyanze integeka kuyikorera kuko bantanzeho kimwe mw’icumi. Ubwo nabanje kurwana Imana impanisha inkoni ibabaza ntabona umwanya wo gusobanura, ariko iyo Imana igufiteho umugambi ntaho wayicikira. Nyuma yo kunyura mu bibazo bitandukanye, Imana yatangiye kuntuma muri Tanzania naho mpigishirizwa byinshi mu byo gukorera Imana, nyuma Imana inzana mu Rwanda, nyuma yaho njya Kongo mw'ivugabutumwa, nyuma yaho nakoreye umurimo w’ Imana muri Kenya na Uganda. Aho hose nakoreraga umurimo w’ Imana ntabwo nari nkiba mu Burundi, nari mu Rwanda, aho nakoze ivugabutumwa kuva 1996. Byari bikomeye kuko abantu bari bafite ibikomere bikomeye, kubwiriza ubutumwa bwiza abantu bameze batyo byari bitoroshye ariko ndashima Imana yatubashishije gukora umurimo mu gihugu cyose cy’ u Rwanda, ukabona umubiri wa Kristo ugenda ugera ku gihagararo cya Kristo. Namaze imyaka myishi ndi umuvugabutumwa ugenda ahantu hatandukanye nkomeza abera, mbwiriza abashyaka kwakira Yesu, nyuma Imana imbwira ko igiye kumpa inshingano y’ ubushumba ngakora umurimo w’ Imana wo kuragira intama; nibwo bansengeye kuba umupasteri muri 2007 mu muryango w’amatorero ya Pentecote mu Rwanda. Ariko nubwo biri uko nkora umurimo w’ubushumba, nagumye niyumvamo umuhamagaro wo kubwiriza abantu benshi, nk'uko numva Imana ibimpamagarira ntangira kubwiriza kum maradiyo, nyuma yaho natangiye gutegura inyigisho nkazohereza ku bantu mfite ama emails yabo, nabo bakaziha abandi ku isi yose, bizana igitekerezo cyo gukora web site kugirango inyigisho zigumeho, noneho hiyongereho izo kumva, n'izamashusho hamwe n'izo munyandiko haboneke n’ urubuga abantu babarizaho ibibazo byabo batange n’ ibitekerezo uko umubiri wa Kristo wakubakwa. Turashimira abitanze kugira ibi bigerweho n'abazakomeza kwitanga kugirango uru rubuga rukomeze kwaguka batanga ibitekerezo byabo, basengera umurimo w’Imana, hamwe n’abatanga ubutunzi Imana yabahaye ngo bukorere Imana. Ubu twizera ko Imana izagenda ikingura imiryango hakorwe byinshi birushijeho nk'uko Imana ibiduhamagarira kandi nkuko imbaraga zazuye Yesu ziri izaduhishurira nibirusheho kugira ubwami bw’ Imana burusheho gutera imbare. Amen. Ngubwo ubuhamya bwa Pasiteri Habyarimana. Uwifuza kumuhamagara cyangwa se kumwandikira yifuza gusengerwa cyangwa se indi nama yamubona kuri telephone (250)788422984. E-mail:hadesire@yahoo.fr cyangwa se ukaba wamusanga kuri facebook.
2. INZOZI ZIKOMEYE.
Umunsi umwe umugore witwa Louise yarasinziriye arota inzozi zikomeye.
Yarose umuntu ikuzimu yandika urwandiko amwandikira. Kandi urwo rwandiko rwari kumugeraho hakoreshejwe intumwa. Iyo ntumwa yanyuze mu nyanja yaka umuriro n'amazuku uri ikuzimu igera ku rugi ruva ikuzimu rwinjira mw'isi.
Louise yabonye iyo ntumwa iza ku nzu ye yinjira yitonze maze iramukangura imubwira ko yandikiwe n'umuntu w'ikuzimu.
Louise mu nzozi n'intoki zititira afata ibarwa arayisoma.
Nshuti yanjye,
mpagaze mu rubanza ubu kandi ndumva ukwiye kugawa.
Ntiwigeze unyereka inzira kandi uyizi.
Waruzi Yesu mu byukuri no mu cyubahiro cye.
Ariko ntiwigeze umumbwira. Ubwenge bwanjye ntibwigeze bumumenya. Nubwo twabanaga mw'isi ntiwigeze umbwira kubwo kuvuka kwa kabiri none uyu munsi mpagaze nshirwa urubanza kuko utigeze umumbwira.
Wanyigishije ibintu byinshi, ibyo n'ukuri.
Nakwise inshuti kandi ndakwizera. Ariko namenye ko bitagishobotse kumenya Imana. washoboraga kundinda iki kibazo. Twagendanye kenshi ku mannywa kandi twaganiraga kenshi nijoro, ariko hari ikintu wankinze ntiwanyeretse umucyo. Wanyigishije kubaho, gukunda nyuma ndapfa.
Waruziko ntazabaho ubuzima bw'iteka.
Nibyo nakwise inshuti mu buzima.
Kandi nakwizeye mu byishimo no mu bibazo.
None aho bigeze, Sinshobora kukwita inshuti.
Marsha.
Amaze kuyisoma, Louise yarakangutse. Inzozi zasaga naho ari ukuri mu bwenge kandi yasanze ibyuya bimanuka nk'umugezi ku mubiri.
Yarahiyeko yakomeje kumva icyunzwe n'umwotsi w'ibyuya mu nzu. Ubwo yakomezaga kwibaza ubusobanuro bwizo nzozi, yamenyeko nk'umukristu, yananiwe mu nshingano ze kujya hanze no mu mahanga kubwiriza ubutumwa bwiza.
Akibitekereza , yahize we kubwe ko umunsi ukurikira guhamagara Marsha , akumutumira mu rusengero. Mu gitondo yahamagaye Marsha; umva uko byagenze:
Hello Bill,navuga na Marsha?
Louise ntiwabimenye! !!
Menya iki?
Marsha yapfuye ijoro ryakeye azize impanuka y'imodoka narinzi ko wabimenye.
Ese bwaba aribwo buhamya bwawe nawe? Ese uhamiriza inshuti yawe mugendana cg mwabanye Yesu kristu? Cyangwa se hari inshuti yawe izajya mu muriro kubera kutamenya?Ese wayimenyesheje Yesu Kristu?
ese wowe ubwawe usoma iyi msg wamenye Kristu?
Niba utamuzi nguku uko wamumenya:
''Niwemera n'umutima wawe ko Yesu wapfuye akabambwa ku musaraba kubera ibyaha byawe kandi ko Imana yamuzuye kuva mu rupfu urakira''
(Abaroma :10:9-10)
Niba utaramenya Yesu senga iri sengesho:
"Mana yanjye ,ndemera kandi ndizera n'umutima wanjye ko Yesu ari umwami kandi ko yabambwe ku musaraba kubera ibyaha byanjye.
Yesu mbabarira ibyaha byanjye kandi winjire mu mutima wanjye kandi umbere Umwami n'Umukiza mu zina rya Yesu Kristu Amen".
NB: Ndagusaba kuyoherereza inshuti yawe, n'uyoherereza umwanzi wawe araba arubutwari n'intabwe ikomeye mubuzima bwawe.
KOMEZA INZIRA WATANGIYE WICIKA INTEGE...
Imana ibahe umugisha |
|
 |
|
 |
|
|
|
|
|
Muntu utarakira Yesu nk'Umwami n'Umukiza wawe, utegereje iki ncuti, Fata umwanzuro nonaha nawe ubarwe mu bana b'Imana.
|
|
|