|
|
|
|
|
 |
|
 |
Imana yibuka imirimo twakoze
By Pasiteri Habyarimana Desiré
Abaheburayo 6:10 Kuko Imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo yanyu n’ urukundo mwerekanye ko mukunze izina ryayo kuko mwakoreraga abera na none mukaba mukibakorera.
Théme: Imana yibuka imirimo twakoze
Imana ntikiranirwa ngo yibagirwe imirimo. Kenshi iyo tunaniwe ku bw'ibigeragezo dutekereza ko Imana yibagiwe ibyo twakoze byiza. Iyo usomye Ibyahishuwe 6:10 usoma imyuka y'abishwe iba munsi y’ igicaniro ihora itaka ibaza impamvu idahorerwa amaraso yabo ngo Imana ikabaha igishura cyera, kugira bategereze umubare w’ abandi wuzure bazagororererwe hamwe.
- Ndashaka kuvuga kugishura abo bera bahabwa: usibye abo, n’ abakoze imirimo myiza Imana ijya ibakorera ibyiza bakiriho, nyuma bakazabona ubugingo buhoraho kuko mu isi ibyo twasezeranijwe ntitwabihabwa tugihari kuko birenze ibyo twe dutekereza.
- Ikibazo abantu bo barashaka guhabwa ibyabo ( Bateganyirijwe mu bwami) ubu nonaha. Urugero: Petro na bagenzi be babajije Yesu bati " nkatwe twasize byose tuzahabwa iki?" Yesu ati " n’ukuri nta waretse ibye atazabishumbushwa muri ubu buzima no mu buzaza."
- Ijuru ryibuka imirimo myiza twakoze. Urugero: Imana yibutse ibyo Moredekayi yakoze aratabarwa uwari kumwica aba ariwe umutambagiza umurwa.
- Izarefati umupfakazi yakiriye Eliya amuha agatsima gake, Imana iravuga iti: Agafu ntikazongera kubura, n’utuvuta ntituzabura( Umuntu ukora imirimo myiza ntazabura amavuta y’ Umwuka wera n’ umutsima w’ijambo ry’ Imana uzi.) Kandi no mu buzima busanzwe ntazabura imigisha.
- Malaika yasanze Koruneliyo asenga aramubwira ati: gusenga kwawe n’ ubuntu ugirira abera byazamutse biba Urwibutso imbere y’ Imana. Tekereza gukora imirimo kugeza ubwo izamuka ikaba urwibutso imbere y’ Imana.
- Tabita yari yarakoze imirimo myiza, umunsi yapfiriyeho abakene n’ abapfakazi bazana imyenda yababoheye Petro ahera kuribyo arasenga Imana iramuzura. Iyo Imana yibutse imirimo ibyapfuye birazuka nubwo byaba byaribagiranye ipfa kuba yibutse imirimo myiza irabizura.
- Imana izitura umuntu wese ibingana n'ibyo yakoze ari byiza cyangwa ari bibi. Abashaka ubwiza, icyubahiro no kudapfa babishakisha gukora ibyiza badacogora. Imana izabitura ubugingo buhoraho. Abaroma 2:6-7, niba ushaka ko uziturwa neza gerageza gukora neza kuko nta muntu n’umwe azava mw’ isi Imana itamwituye ibyo yakoze. Ese Imana ikwituye ibingana nibyo ukora wakwishima?
- Imana iribuka ibyo twakoze, ariko ntihora yibuka byiza gusa. Imana yabwiye Abrahamu ngo ndamanutse i Sodomu kugira ngo ndebe ko ibyo bahavuga ari ukuri, ninsanga ariko bimeze ndi bubiture ibingana n'imigenzereze yabo mibi.
- Hari umunsi Imana izibuka ibyaha wakoze kandi ukabona ibyago bingana n’ibyo wakoze ukiri mu isi. Ku bw’iyo mpamvu hungira mu maraso ya Yesu hakiri kare.
- I Ninewe Imana yabatumyeho, bemera guca bugufi irababarira kuko yuzuye urukundo, ariko uramutse utihannye ukava mu mubiri cyangwa Yesu akagaruka wahabwa ibihembo byibyo wakoze.
Mubwire abakiranutsi ko bazagubwa neza, Yesaya 3:10. Niba hari imirimo myiza wakoze humura Imana izabyibuka kandi nawe ubyungukiremo. Imana izaguha ijambo aho wariburiye, iguhe agaciro wabuze kuko umukiranutsi icyo azakora cyose kizaba cyiza, haba mu mwuka cyangwa mu buzima busanzwe. Amen. |
|
 |
|
 |
|
|
|
|
|
Muntu utarakira Yesu nk'Umwami n'Umukiza wawe, utegereje iki ncuti, Fata umwanzuro nonaha nawe ubarwe mu bana b'Imana.
|
|
|